-
Yeremiya 28:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Dore ibyabaye muri uwo mwaka, mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya,+ umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Umuhanuzi Hananiya umuhungu wa Azuri, wakomokaga i Gibeyoni+ yambwiriye mu nzu ya Yehova imbere y’abatambyi n’abaturage bose ati: 2 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nzavuna umugogo* w’umwami w’i Babuloni.+
-
-
Yeremiya 28:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Hanyuma Hananiya avugira imbere y’abaturage bose ati: “Yehova aravuga ati: ‘mu myaka ibiri, uko ni ko nzavuna umugogo wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nywuvane ku ijosi ry’ibihugu byose.’”+ Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.
-
-
Yeremiya 37:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Ubu se ba bahanuzi banyu babahanuriraga bababwira bati: ‘umwami w’i Babuloni ntazabatera cyangwa ngo atere iki gihugu,’ bari he?+
-