-
Yeremiya 14:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga! Dore abahanuzi barababwira bati: ‘nta ntambara cyangwa inzara bizabageraho, ahubwo nzatuma mugira amahoro nyayo aha hantu.’”+
-
-
Yeremiya 28:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Dore ibyabaye muri uwo mwaka, mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya,+ umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Umuhanuzi Hananiya umuhungu wa Azuri, wakomokaga i Gibeyoni+ yambwiriye mu nzu ya Yehova imbere y’abatambyi n’abaturage bose ati: 2 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nzavuna umugogo* w’umwami w’i Babuloni.+
-