-
Yeremiya 14:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova arongera arambwira ati: “Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakabaragurira bababwira ibintu bidafite akamaro kandi bakabahanurira bababwira ibintu bihimbiye.*+
-
-
Yeremiya 23:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Sinigeze ntuma abo bahanuzi ariko barirutse.
Nta cyo nababwiye ariko barahanuye.+
-
-
Ezekiyeli 13:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Abavuga bati: ‘uku ni ko Yehova avuga’ kandi Yehova atabatumye, beretswe ibinyoma ndetse bagahanura babeshya, bategereza ko ibyo bahanuye biba.+
-