ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 37
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Abakaludaya bareka kugota Yerusalemu igihe gito (1-10)

      • Yeremiya afungwa (11-16)

      • Sedekiya ahura na Yeremiya (17-21)

        • Yeremiya ahabwa umugati (21)

Yeremiya 37:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Nanone yitwa Yehoyakini na Yekoniya.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:17-19; 1Ng 3:15
  • +2Bm 24:12; Yer 22:24
  • +2Ng 36:10-12

Yeremiya 37:3

Impuzamirongo

  • +Yer 38:1, 4
  • +2Bm 25:18, 21; Yer 21:1, 2; 29:25

Yeremiya 37:4

Impuzamirongo

  • +Yer 37:15

Yeremiya 37:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 17:15
  • +Yer 34:21

Yeremiya 37:7

Impuzamirongo

  • +Yer 17:5; Amg 4:17; Ezk 17:17

Yeremiya 37:8

Impuzamirongo

  • +Yer 32:29; 34:22; 39:8

Yeremiya 37:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ntimushuke ubugingo bwanyu.”

Yeremiya 37:10

Impuzamirongo

  • +Yer 21:4

Yeremiya 37:11

Impuzamirongo

  • +Yer 34:21

Yeremiya 37:12

Impuzamirongo

  • +Yer 1:1

Yeremiya 37:15

Impuzamirongo

  • +Yer 26:11; 38:4
  • +Yer 20:2; Heb 11:32, 36

Yeremiya 37:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu y’ikigega cy’amazi.”

Yeremiya 37:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +Yer 38:14
  • +Yer 21:7; 24:8; 34:21; Ezk 12:12, 13

Yeremiya 37:19

Impuzamirongo

  • +Yer 14:13; 23:16, 17; 27:14; 28:1, 2; Amg 2:14

Yeremiya 37:20

Impuzamirongo

  • +Yer 37:15
  • +Yer 26:15; 38:8, 9

Yeremiya 37:21

Impuzamirongo

  • +Neh 3:25; Yer 32:2; 33:1; 38:13, 28
  • +1Bm 17:6
  • +2Bm 25:3; Yer 38:9

Byose

Yer. 37:12Bm 24:17-19; 1Ng 3:15
Yer. 37:12Bm 24:12; Yer 22:24
Yer. 37:12Ng 36:10-12
Yer. 37:3Yer 38:1, 4
Yer. 37:32Bm 25:18, 21; Yer 21:1, 2; 29:25
Yer. 37:4Yer 37:15
Yer. 37:5Ezk 17:15
Yer. 37:5Yer 34:21
Yer. 37:7Yer 17:5; Amg 4:17; Ezk 17:17
Yer. 37:8Yer 32:29; 34:22; 39:8
Yer. 37:10Yer 21:4
Yer. 37:11Yer 34:21
Yer. 37:12Yer 1:1
Yer. 37:15Yer 26:11; 38:4
Yer. 37:15Yer 20:2; Heb 11:32, 36
Yer. 37:17Yer 38:14
Yer. 37:17Yer 21:7; 24:8; 34:21; Ezk 12:12, 13
Yer. 37:19Yer 14:13; 23:16, 17; 27:14; 28:1, 2; Amg 2:14
Yer. 37:20Yer 37:15
Yer. 37:20Yer 26:15; 38:8, 9
Yer. 37:21Neh 3:25; Yer 32:2; 33:1; 38:13, 28
Yer. 37:211Bm 17:6
Yer. 37:212Bm 25:3; Yer 38:9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 37:1-21

Yeremiya

37 Nuko Umwami Sedekiya+ umuhungu wa Yosiya, aba umwami asimbuye Koniya*+ umuhungu wa Yehoyakimu. Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni ni we wamugize umwami w’u Buyuda.+ 2 Ariko we n’abagaragu be n’abaturage, ntibumviye ibyo Yehova yababwiye akoresheje umuhanuzi Yeremiya.

3 Nuko Umwami Sedekiya atuma Yehukali+ umuhungu wa Shelemiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, ngo bagende babwire umuhanuzi Yeremiya bati: “Turakwinginze, senga udusabira kuri Yehova Imana yacu.” 4 Muri icyo gihe, Yeremiya yajyaga aho ashatse mu baturage kuko yari atarafungwa.+ 5 Icyo gihe ingabo za Farawo zari zaraje zivuye muri Egiputa.+ Abakaludaya bari bagose Yerusalemu bumvise iyo nkuru basubira inyuma, bareka Yerusalemu.+ 6 Nuko Yehova abwira umuhanuzi Yeremiya ati: 7 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza, muti: “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+ 8 Kandi Abakaludaya bazagaruka barwanye uyu mujyi bawufate maze bawutwike.”+ 9 Yehova aravuga ati: “Ntimwishuke* muvuga muti: ‘Abakaludaya bazagenda batureke,’ kuko ntaho bazajya. 10 Nubwo mwakwica ingabo zose z’Abakaludaya zibarwanya maze hagasigara gusa abakomeretse cyane, bahaguruka bakava mu mahema yabo, bagatwika uyu mujyi.”’”+

11 Ingabo z’Abakaludaya zimaze gusubira inyuma zikava i Yerusalemu bitewe n’ingabo za Farawo,+ 12 Yeremiya yasohotse muri Yerusalemu kugira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini,+ ngo ahabwe umugabane muri bene wabo. 13 Nuko ageze mu Irembo rya Benyamini, ahasanga uwari uhagarariye abarinzi witwaga Iriya umuhungu wa Shelemiya, umuhungu wa Hananiya. Ahita afata umuhanuzi Yeremiya, aramubwira ati: “Uhungiye mu Bakaludaya!” 14 Ariko Yeremiya aramusubiza ati: “Urambeshyera, simpungiye mu Bakaludaya!” Nuko Iriya yanga kumva Yeremiya, ahubwo aramufata amushyira abatware. 15 Abo batware barakarira Yeremiya,+ baramukubita maze bamufungira+ mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani, kuko yari yarahindutse gereza. 16 Yeremiya bamufungiye muri kasho,* muri kimwe mu byumba bifite ibisenge bikomeye, ahamara iminsi myinshi.

17 Umunsi umwe, Umwami Sedekiya amutumaho abantu baramuzana, amubariza mu nzu* ye bari ahantu hiherereye,+ ati: “Ese hari ikintu Yehova yakubwiye”? Yeremiya aramusubiza ati: “Kirahari!” Akomeza avuga ati: “Uzafatwa n’umwami w’i Babuloni!”+

18 Nanone Yeremiya abwira Umwami Sedekiya ati: “Ni ikihe cyaha nagukoreye wowe n’abagaragu bawe n’aba bantu cyatuma mumfunga? 19 Ubu se ba bahanuzi banyu babahanuriraga bababwira bati: ‘umwami w’i Babuloni ntazabatera cyangwa ngo atere iki gihugu,’ bari he?+ 20 None ndakwinginze, mwami databuja, ntega amatwi. Ndakwinginze, reka ngire icyo nkwisabira. Ntunsubize mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani+ ntazahapfira.”+ 21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mujyi.+ Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze