-
Yeremiya 21:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Yehova aravuga ati: ‘nyuma y’ibyo Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be n’abaturage bo muri uyu mujyi, ni ukuvuga abazaba barokotse icyorezo, inkota n’inzara, nzabateza Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni, mbateze abanzi babo n’abashaka kubica.*+ Azabicisha inkota. Ntazabababarira cyangwa ngo abagirire impuhwe, ndetse ntazabagirira imbabazi.’”+
-
-
Ezekiyeli 12:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Umutware muri bo, azatwara ibintu bye ku rutugu maze agende bumaze kwira. Azatobora urukuta kugira ngo anyuzemo ibintu bye.+ Azitwikira mu maso kugira ngo atareba ubutaka.’ 13 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya ariko ntazakireba, azapfirayo.+
-