ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 21:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 “Yehova aravuga ati: ‘nyuma y’ibyo Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be n’abaturage bo muri uyu mujyi, ni ukuvuga abazaba barokotse icyorezo, inkota n’inzara, nzabateza Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni, mbateze abanzi babo n’abashaka kubica.*+ Azabicisha inkota. Ntazabababarira cyangwa ngo abagirire impuhwe, ndetse ntazabagirira imbabazi.’”+

  • Yeremiya 24:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 “‘Ariko Yehova aravuga ati: “Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, abatware be, abasigaye b’i Yerusalemu bakiri muri iki gihugu n’abatuye mu gihugu cya Egiputa,+ nzabafata nk’imbuto z’umutini zitaribwa kuko ari mbi.+

  • Yeremiya 34:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abatware be, nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica,* mbateze ingabo z’umwami w’i Babuloni+ zasubiye inyuma zikava iwanyu.’+

  • Ezekiyeli 12:12, 13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Umutware muri bo, azatwara ibintu bye ku rutugu maze agende bumaze kwira. Azatobora urukuta kugira ngo anyuzemo ibintu bye.+ Azitwikira mu maso kugira ngo atareba ubutaka.’ 13 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya ariko ntazakireba, azapfirayo.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze