-
Yeremiya 39:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.+ Zaramufashe zimushyira Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati,+ ari na ho yamuciriye urubanza. 6 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye i Ribula, yica n’abanyacyubahiro bose b’i Buyuda.+ 7 Amena Sedekiya amaso arangije amubohesha iminyururu y’umuringa kugira ngo amujyane i Babuloni.+
-
-
Yeremiya 52:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko Abakaludaya baramufata bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, hanyuma amucira urubanza. 10 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye kandi yicira abatware b’u Buyuda i Ribula. 11 Hanyuma umwami w’i Babuloni amena Sedekiya amaso,+ amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni, amufungirayo kugeza igihe yapfiriye.
-