Yeremiya
34 Igihe Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose n’ubwami bwose bwo ku isi yategekaga, n’abo mu bihugu byose barwanyaga Yerusalemu n’imijyi yayo yose, Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati:+
2 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘genda ubwire Sedekiya+ umwami w’u Buyuda uti: “Yehova aravuga ati: ‘uyu mujyi ngiye kuwuha umwami w’i Babuloni kandi azawutwika.+ 3 Nawe ntuzamucika, kuko uzafatwa bakagushyira umwami w’i Babuloni.+ Uzavugana na we imbonankubone murebana mu maso kandi uzajyanwa i Babuloni.’+ 4 Icyakora, yewe Sedekiya umwami w’u Buyuda we, ‘umva ibyo Yehova avuga. Yehova yavuze uko bizakugendekera agira ati: “ntuzicwa n’inkota. 5 Uzapfa mu mahoro+ kandi bazagutwikira imibavu nk’uko babikoreye ba sogokuruza bawe bakubanjirije kuba abami kandi bazakuririra bati: ‘ye baba databuja wee!’ nubundi ‘nari narabivuze.’ Ni ko Yehova avuga.”’”’”
6 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwirira Sedekiya umwami w’u Buyuda ayo magambo yose i Yerusalemu. 7 Icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni zarwanyaga Yerusalemu n’imijyi y’i Buyuda yose yari isigaye,+ ari yo Lakishi+ na Azeka,+ kuko ari yo mijyi yari ikikijwe n’inkuta yari isigaye itarafatwa mu mijyi yose y’i Buyuda.
8 Yehova yavuganye na Yeremiya nyuma y’uko Umwami Sedekiya agirana isezerano n’abantu bari i Yerusalemu bose, bakiyemeza gusezerera abagaragu babo.+ 9 Buri wese yiyemeje gusezerera umugaragu we w’Umuheburayo, yaba umugabo cyangwa umugore, ku buryo nta n’umwe wari gukomeza kugira umugaragu umuvandimwe we w’Umuyahudi. 10 Nuko abatware n’abaturage bose barumvira. Bari basezeranyije ko buri wese asezerera umugaragu we w’umugabo cyangwa umugore, ntibakomeze kubagira abagaragu babo; barumviye barabareka baragenda. 11 Ariko nyuma yaho bagaruye abagaragu babo n’abaja babo bari barasezereye, babahatira kongera kubabera abagaragu. 12 Nuko ijambo rya Yehova riza kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova rigira riti:
13 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nagiranye isezerano na ba sogokuruza banyu,+ igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa aho bakoraga ubucakara,+ ndavuga nti: 14 “nyuma y’imyaka irindwi buri wese muri mwe ajye arekura umuvandimwe we w’Umuheburayo yaguze, wamukoreye+ imyaka itandatu. Mugomba kubareka bakagenda.” Ariko ba sogokuruza banyu banze kunyumvira kandi ntibantega amatwi. 15 Hashize igihe gito* mwisubiyeho mukora ibyo mbona ko ari byiza, buri wese asezerera mugenzi we wamukoreraga kandi mubyemerera imbere yanjye mu nzu yitiriwe izina ryanjye. 16 Ariko mwahinduye umwanzuro mwari mwarafashe maze mwanduza* izina ryanjye,+ mugarura abagaragu banyu baba abagabo n’abagore, abo mwari mwararetse bakagenda nk’uko babyifuzaga,* mubahatira kongera kubabera abagaragu.’
17 “Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘buri wese muri mwe yari yiyemeje kurekura umuvandimwe we na mugenzi we, ariko ntimwanyumviye.+ Uyu ni wo mudendezo ngiye kubaha,’ ni ko Yehova avuga. ‘Muzicwa n’inkota, icyorezo* n’inzara.+ Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi.+ 18 Ibi ni byo bizaba ku bantu bishe isezerano ryanjye, ntibakurikize amagambo yo mu isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe bacaga ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,+ 19 ni ukuvuga abatware bo mu Buyuda, abatware b’i Yerusalemu, abakozi b’ibwami, abatambyi n’abaturage bo mu gihugu bose banyuze hagati y’ibice bya cya kimasa: 20 Nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica* kandi intumbi zabo zizaribwa n’ibisiga byo mu kirere hamwe n’inyamaswa zo ku isi.+ 21 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abatware be, nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica,* mbateze ingabo z’umwami w’i Babuloni+ zasubiye inyuma zikava iwanyu.’+
22 “‘Ngiye kubaha itegeko kandi nzabagarura muri uyu mujyi bawutere, bawufate maze bawutwike.+ Imijyi y’i Buyuda nzayihindura amatongo isigare nta wuyituye,’+ ni ko Yehova avuga.”