ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 34
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Ubutumwa bw’urubanza bwabwiwe Sedekiya (1-7)

      • Bica isezerano ryo gusezerera abagaragu (8-22)

Yeremiya 34:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:1; Yer 32:2; 39:1; 52:4

Yeremiya 34:2

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:11; Yer 37:1
  • +Yer 21:10; 32:28, 29; 39:8

Yeremiya 34:3

Impuzamirongo

  • +Yer 37:17; 39:5
  • +2Bm 25:6, 7; Ezk 12:13

Yeremiya 34:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 17:16

Yeremiya 34:7

Impuzamirongo

  • +Yer 4:5
  • +Mika 1:13
  • +Yos 15:20, 35

Yeremiya 34:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 21:2

Yeremiya 34:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 24:7
  • +Kuva 13:3

Yeremiya 34:14

Impuzamirongo

  • +Kuva 21:2; Lew 25:10, 39-42; Gut 15:12

Yeremiya 34:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uyu munsi.”

Yeremiya 34:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “muhumanya.”

  • *

    Cyangwa “nk’uko ubugingo bwabo bwabyifuzaga.”

Impuzamirongo

  • +Lew 19:12

Yeremiya 34:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “indwara.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 21:2; Lew 25:10
  • +2Bm 25:3; Yer 21:7
  • +Yer 15:2, 4; 29:18

Yeremiya 34:18

Impuzamirongo

  • +Int 15:10, 17

Yeremiya 34:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”

Impuzamirongo

  • +Gut 28:26; Zb 79:2; Yer 16:4

Yeremiya 34:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:6, 7; Amg 4:20
  • +Yer 37:5

Yeremiya 34:22

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:9, 10; Yer 32:29; 39:8
  • +Lew 26:33; Yer 44:2

Byose

Yer. 34:12Bm 25:1; Yer 32:2; 39:1; 52:4
Yer. 34:22Ng 36:11; Yer 37:1
Yer. 34:2Yer 21:10; 32:28, 29; 39:8
Yer. 34:3Yer 37:17; 39:5
Yer. 34:32Bm 25:6, 7; Ezk 12:13
Yer. 34:5Ezk 17:16
Yer. 34:7Yer 4:5
Yer. 34:7Mika 1:13
Yer. 34:7Yos 15:20, 35
Yer. 34:8Kuva 21:2
Yer. 34:13Kuva 24:7
Yer. 34:13Kuva 13:3
Yer. 34:14Kuva 21:2; Lew 25:10, 39-42; Gut 15:12
Yer. 34:16Lew 19:12
Yer. 34:17Kuva 21:2; Lew 25:10
Yer. 34:172Bm 25:3; Yer 21:7
Yer. 34:17Yer 15:2, 4; 29:18
Yer. 34:18Int 15:10, 17
Yer. 34:20Gut 28:26; Zb 79:2; Yer 16:4
Yer. 34:212Bm 25:6, 7; Amg 4:20
Yer. 34:21Yer 37:5
Yer. 34:222Bm 25:9, 10; Yer 32:29; 39:8
Yer. 34:22Lew 26:33; Yer 44:2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 34:1-22

Yeremiya

34 Igihe Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose n’ubwami bwose bwo ku isi yategekaga, n’abo mu bihugu byose barwanyaga Yerusalemu n’imijyi yayo yose, Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati:+

2 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘genda ubwire Sedekiya+ umwami w’u Buyuda uti: “Yehova aravuga ati: ‘uyu mujyi ngiye kuwuha umwami w’i Babuloni kandi azawutwika.+ 3 Nawe ntuzamucika, kuko uzafatwa bakagushyira umwami w’i Babuloni.+ Uzavugana na we imbonankubone murebana mu maso kandi uzajyanwa i Babuloni.’+ 4 Icyakora, yewe Sedekiya umwami w’u Buyuda we, ‘umva ibyo Yehova avuga. Yehova yavuze uko bizakugendekera agira ati: “ntuzicwa n’inkota. 5 Uzapfa mu mahoro+ kandi bazagutwikira imibavu nk’uko babikoreye ba sogokuruza bawe bakubanjirije kuba abami kandi bazakuririra bati: ‘ye baba databuja wee!’ nubundi ‘nari narabivuze.’ Ni ko Yehova avuga.”’”’”

6 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwirira Sedekiya umwami w’u Buyuda ayo magambo yose i Yerusalemu. 7 Icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni zarwanyaga Yerusalemu n’imijyi y’i Buyuda yose yari isigaye,+ ari yo Lakishi+ na Azeka,+ kuko ari yo mijyi yari ikikijwe n’inkuta yari isigaye itarafatwa mu mijyi yose y’i Buyuda.

8 Yehova yavuganye na Yeremiya nyuma y’uko Umwami Sedekiya agirana isezerano n’abantu bari i Yerusalemu bose, bakiyemeza gusezerera abagaragu babo.+ 9 Buri wese yiyemeje gusezerera umugaragu we w’Umuheburayo, yaba umugabo cyangwa umugore, ku buryo nta n’umwe wari gukomeza kugira umugaragu umuvandimwe we w’Umuyahudi. 10 Nuko abatware n’abaturage bose barumvira. Bari basezeranyije ko buri wese asezerera umugaragu we w’umugabo cyangwa umugore, ntibakomeze kubagira abagaragu babo; barumviye barabareka baragenda. 11 Ariko nyuma yaho bagaruye abagaragu babo n’abaja babo bari barasezereye, babahatira kongera kubabera abagaragu. 12 Nuko ijambo rya Yehova riza kuri Yeremiya riturutse kuri Yehova rigira riti:

13 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nagiranye isezerano na ba sogokuruza banyu,+ igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa aho bakoraga ubucakara,+ ndavuga nti: 14 “nyuma y’imyaka irindwi buri wese muri mwe ajye arekura umuvandimwe we w’Umuheburayo yaguze, wamukoreye+ imyaka itandatu. Mugomba kubareka bakagenda.” Ariko ba sogokuruza banyu banze kunyumvira kandi ntibantega amatwi. 15 Hashize igihe gito* mwisubiyeho mukora ibyo mbona ko ari byiza, buri wese asezerera mugenzi we wamukoreraga kandi mubyemerera imbere yanjye mu nzu yitiriwe izina ryanjye. 16 Ariko mwahinduye umwanzuro mwari mwarafashe maze mwanduza* izina ryanjye,+ mugarura abagaragu banyu baba abagabo n’abagore, abo mwari mwararetse bakagenda nk’uko babyifuzaga,* mubahatira kongera kubabera abagaragu.’

17 “Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘buri wese muri mwe yari yiyemeje kurekura umuvandimwe we na mugenzi we, ariko ntimwanyumviye.+ Uyu ni wo mudendezo ngiye kubaha,’ ni ko Yehova avuga. ‘Muzicwa n’inkota, icyorezo* n’inzara.+ Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi.+ 18 Ibi ni byo bizaba ku bantu bishe isezerano ryanjye, ntibakurikize amagambo yo mu isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe bacaga ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,+ 19 ni ukuvuga abatware bo mu Buyuda, abatware b’i Yerusalemu, abakozi b’ibwami, abatambyi n’abaturage bo mu gihugu bose banyuze hagati y’ibice bya cya kimasa: 20 Nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica* kandi intumbi zabo zizaribwa n’ibisiga byo mu kirere hamwe n’inyamaswa zo ku isi.+ 21 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abatware be, nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica,* mbateze ingabo z’umwami w’i Babuloni+ zasubiye inyuma zikava iwanyu.’+

22 “‘Ngiye kubaha itegeko kandi nzabagarura muri uyu mujyi bawutere, bawufate maze bawutwike.+ Imijyi y’i Buyuda nzayihindura amatongo isigare nta wuyituye,’+ ni ko Yehova avuga.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze