25Mu mwaka wa 9 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu.+ Yahashinze amahema maze yubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi+
39Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+
4 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye i Yerusalemu bahashinga amahema, bubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi.+