ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:52
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 52 Bazabagotera mu mijyi yanyu yose kugeza aho inkuta zanyu ndende kandi zikomeye mwiringiraga zo mu gihugu cyanyu cyose zizagwira hasi. Bazabagotera mu mijyi yose yo mu gihugu Yehova Imana yanyu azaba yarabahaye.+

  • 2 Abami 25:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Mu mwaka wa 9 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu.+ Yahashinze amahema maze yubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi+ 2 kandi yakomeje kuwugota kugeza mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya.

  • Yesaya 29:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Nzashinga amahema mu mpande zawe zose,

      Nzakuzengurutsaho uruzitiro,

      Nkubakeho ibyo kukugota.+

  • Yeremiya 39:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 39 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+

  • Ezekiyeli 4:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 “None rero mwana w’umuntu, ufate itafari urishyire imbere yawe, urishushanyeho umujyi wa Yerusalemu. 2 Uwugote+ kandi uwubakeho urukuta rwo kuwugota,+ uwurundeho ikirundo cyo kuririraho,+ ushyireho inkambi z’abasirikare bawugose n’ibikoresho byo kuwusenya impande zose.+

  • Ezekiyeli 21:21, 22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Kuko umwami w’i Babuloni ahagarara aho inzira zihurira, ni ukuvuga aho ya mihanda yombi itandukanira, kugira ngo araguze. Azunguza imyambi, akagisha inama ibigirwamana* bye kandi akaraguza akoresheje inyama y’umwijima. 22 Ibyo afashe mu kuboko kwe kw’iburyo araguza bimweretse Yerusalemu, kugira ngo ayirundeho ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, atange itegeko ryo kwica, avuze urusaku rw’intambara, ashyire mu marembo ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, yubake ibyo kuririraho n’urukuta rwo kugota.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze