25Mu mwaka wa 9 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu.+ Yahashinze amahema maze yubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi+2 kandi yakomeje kuwugota kugeza mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya.
4 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye i Yerusalemu bahashinga amahema, bubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi.+5 Yakomeje kuwugota kugeza mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya.
24Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa 10, ku itariki yako ya 10, Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, andika iyi tariki,* wandike uyu munsi. Umwami w’i Babuloni yatangiye gutera Yerusalemu kuri uyu munsi.+