ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yehova yanga kumva ibyo Sedekiya amusabye (1-7)

      • Abantu basabwa guhitamo ubuzima cyangwa urupfu (8-14)

Yeremiya 21:1

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:18; 1Ng 3:15; 2Ng 36:9, 10
  • +Yer 38:1
  • +Yer 29:25; 37:3; 52:24, 27

Yeremiya 21:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iri zina.

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:1; Yer 32:28; 39:1
  • +1Sm 7:10; 2Ng 14:11; Yes 37:36, 37

Yeremiya 21:4

Impuzamirongo

  • +Yer 32:5

Yeremiya 21:5

Impuzamirongo

  • +Yes 63:10; Amg 2:5
  • +Yes 5:25

Yeremiya 21:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “indwara.”

Impuzamirongo

  • +Gut 28:21, 22; Ezk 7:15

Yeremiya 21:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iri zina.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahiga ubugingo bwabo.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:6, 7; Yer 37:17; 39:5-7; 52:9-11; Ezk 17:20
  • +Gut 28:49, 50; 2Ng 36:17

Yeremiya 21:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo.”

Impuzamirongo

  • +Yer 27:12, 13; 38:2, 17

Yeremiya 21:10

Impuzamirongo

  • +Yer 44:11
  • +Yer 38:3
  • +2Ng 36:17, 19; Yer 17:27; 34:2; 37:10; 39:8

Yeremiya 21:12

Impuzamirongo

  • +Yes 1:17; Yer 22:3; Ezk 22:29; Mika 2:2
  • +Gut 32:22; Yes 1:31; Yer 7:20
  • +Yer 7:5-7

Yeremiya 21:14

Impuzamirongo

  • +Yer 5:9; 9:9
  • +2Ng 36:17, 19; Yer 52:12, 13

Byose

Yer. 21:12Bm 24:18; 1Ng 3:15; 2Ng 36:9, 10
Yer. 21:1Yer 38:1
Yer. 21:1Yer 29:25; 37:3; 52:24, 27
Yer. 21:22Bm 25:1; Yer 32:28; 39:1
Yer. 21:21Sm 7:10; 2Ng 14:11; Yes 37:36, 37
Yer. 21:4Yer 32:5
Yer. 21:5Yes 63:10; Amg 2:5
Yer. 21:5Yes 5:25
Yer. 21:6Gut 28:21, 22; Ezk 7:15
Yer. 21:72Bm 25:6, 7; Yer 37:17; 39:5-7; 52:9-11; Ezk 17:20
Yer. 21:7Gut 28:49, 50; 2Ng 36:17
Yer. 21:9Yer 27:12, 13; 38:2, 17
Yer. 21:10Yer 44:11
Yer. 21:10Yer 38:3
Yer. 21:102Ng 36:17, 19; Yer 17:27; 34:2; 37:10; 39:8
Yer. 21:12Yes 1:17; Yer 22:3; Ezk 22:29; Mika 2:2
Yer. 21:12Gut 32:22; Yes 1:31; Yer 7:20
Yer. 21:12Yer 7:5-7
Yer. 21:14Yer 5:9; 9:9
Yer. 21:142Ng 36:17, 19; Yer 52:12, 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 21:1-14

Yeremiya

21 Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya, igihe Umwami Sedekiya+ yamutumagaho Pashuri+ umuhungu wa Malikiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, kugira ngo bamubwire bati: 2 “Tubarize Yehova kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni arimo kuturwanya.+ Wenda Yehova azadukorera kimwe mu bikorwa bye bikomeye, bitume uwo mwami atureka.”+

3 Yeremiya arabasubiza ati: “Mugende mubwire Sedekiya muti: 4 ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: “intwaro mufite mu ntoki mukoresha murwanya umwami w’i Babuloni+ n’Abakaludaya bari inyuma y’inkuta babagose, ngiye kuzihindukiza, abe ari mwe nzerekezaho. Nzaziteranyiriza hamwe hagati muri uyu mujyi. 5 Nanjye ubwanjye nzabarwanya+ nkoresheje ukuboko kwanjye kurambuye kandi gukomeye, mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze.+ 6 Nzateza ibyago abatuye muri uyu mujyi, abantu hamwe n’inyamaswa. Bazicwa n’icyorezo* gikomeye.”’+

7 “Yehova aravuga ati: ‘nyuma y’ibyo Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be n’abaturage bo muri uyu mujyi, ni ukuvuga abazaba barokotse icyorezo, inkota n’inzara, nzabateza Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni, mbateze abanzi babo n’abashaka kubica.*+ Azabicisha inkota. Ntazabababarira cyangwa ngo abagirire impuhwe, ndetse ntazabagirira imbabazi.’”+

8 “Ubwire aba bantu uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore mbahitishijemo mu bintu bibiri: Inzira y’ubuzima n’inzira y’urupfu. 9 Abazaguma muri uyu mujyi bazicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; ariko umuntu wese uzasohoka akishyira mu maboko y’Abakaludaya babagose, azakomeza kubaho, akize ubuzima* bwe.”’+

10 “Yehova aravuga ati: ‘“niyemeje guteza ibyago uyu mujyi aho kuwugirira neza.+ Umwami w’i Babuloni+ azawufata maze awutwike.”+

11 “‘Uzabwire abo mu rugo rw’umwami w’u Buyuda uti: “nimwumve ibyo Yehova avuga. 12 Mwebwe abo mu muryango wa Dawidi, nimwumve ibyo Yehova avuga ati:

‘Buri gitondo mujye muca imanza zihuje n’ubutabera,

Mukize umuntu wambuwe n’abatekamutwe,+

Kugira ngo uburakari bwanjye butabagurumanira nk’umuriro+

Kandi bukabatwika ku buryo nta wabuzimya,

Bitewe n’ibikorwa byanyu bibi.’”+

13 Yehova aravuga ati: ‘dore ndaguteye wowe utuye mu kibaya,

Wowe rutare rwo mu gihugu kiringaniye.’

‘Naho mwe muvuga muti: “ni nde uzamanuka ngo adutere?

Kandi se ni nde uzinjira ku ngufu aho dutuye?” Mumenye ibi:

14 Yehova aravuga ati:

‘Nzabahana nkurikije ibikorwa byanyu.+

Nzatwika ishyamba rye,

Umuriro umareho ibimukikije byose.’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze