-
Yeremiya 27:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Sedekiya+ umwami w’u Buyuda na we namubwiye amagambo nk’ayo nti: “Mwemere umwami w’i Babuloni ashyire umugogo ku majosi yanyu kandi mumukorere we n’abantu be, ni bwo muzakomeza kubaho.+ 13 Kuki wowe n’abantu bawe mwakwicwa n’intambara,+ inzara+ n’icyorezo,+ nk’uko Yehova yavuze ko bizagendekera igihugu kitazakorera umwami w’i Babuloni?
-