-
Yeremiya 21:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “Ubwire aba bantu uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore mbahitishijemo mu bintu bibiri: Inzira y’ubuzima n’inzira y’urupfu. 9 Abazaguma muri uyu mujyi bazicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; ariko umuntu wese uzasohoka akishyira mu maboko y’Abakaludaya babagose, azakomeza kubaho, akize ubuzima* bwe.”’+
10 “Yehova aravuga ati: ‘“niyemeje guteza ibyago uyu mujyi aho kuwugirira neza.+ Umwami w’i Babuloni+ azawufata maze awutwike.”+
-