ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 25:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,+ ntumeho n’umugaragu wanjye+ Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni mbazane batere iki gihugu,+ barwanye abaturage bacyo n’ibi bihugu byose bigikikije.+ Nzabirimbura mbigire ikintu giteye ubwoba, ku buryo uzabireba azavugiriza yumiwe, kandi iki gihugu nzagihindura amatongo.

  • Yeremiya 28:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Kuko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: “nzashyira umugogo w’icyuma ku ijosi ry’ibyo bihugu byose kugira ngo bikorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni; kandi koko bigomba kumukorera.+ Ndetse nzamuha n’inyamaswa zo mu gasozi.”’”+

  • Yeremiya 43:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “ngiye gutumaho Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye.+ Nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe kandi azubaka ihema rye ry’abami.+

  • Daniyeli 2:37, 38
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 37 Mwami, wowe mwami w’abami, uwo Imana yo mu ijuru yahaye ubwami,+ ubushobozi, imbaraga n’ikuzo, 38 wowe yahaye ububasha bwo gutegeka abantu aho batuye hose, ugategeka inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere kandi ikabiguha byose ngo ubiyobore,+ ni wowe mutwe wa zahabu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze