ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 43
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Abantu basuzugura maze bakajya muri Egiputa (1-7)

      • Yehova avugana na Yeremiya muri Egiputa (8-13)

Yeremiya 43:2

Impuzamirongo

  • +Yer 41:16; 42:1-3

Yeremiya 43:3

Impuzamirongo

  • +Yer 36:4; 45:1
  • +Yer 38:4, 6

Yeremiya 43:5

Impuzamirongo

  • +Yer 40:11, 12

Yeremiya 43:6

Impuzamirongo

  • +Yer 39:10
  • +2Bm 25:22
  • +2Ng 34:20, 21; Yer 26:24
  • +2Bm 22:8

Yeremiya 43:7

Impuzamirongo

  • +Yer 2:14, 16; 44:1; Ezk 30:4, 18

Yeremiya 43:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Yer 25:9; 27:6; Ezk 29:19, 20
  • +Dan 2:21; 5:18

Yeremiya 43:11

Impuzamirongo

  • +Yer 25:17, 19; 46:13; Ezk 29:19; 30:4, 18
  • +Yer 44:13; Ezk 5:12

Yeremiya 43:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “insengero.”

  • *

    Cyangwa “umushumba.”

  • *

    Cyangwa “nta cyo abaye.”

Impuzamirongo

  • +Yer 46:25

Yeremiya 43:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inzu y’Izuba (urusengero rw’Izuba).” Ni ukuvuga, Eriyopolisi.

  • *

    Cyangwa “insengero.”

Byose

Yer. 43:2Yer 41:16; 42:1-3
Yer. 43:3Yer 36:4; 45:1
Yer. 43:3Yer 38:4, 6
Yer. 43:5Yer 40:11, 12
Yer. 43:6Yer 39:10
Yer. 43:62Bm 25:22
Yer. 43:62Ng 34:20, 21; Yer 26:24
Yer. 43:62Bm 22:8
Yer. 43:7Yer 2:14, 16; 44:1; Ezk 30:4, 18
Yer. 43:10Yer 25:9; 27:6; Ezk 29:19, 20
Yer. 43:10Dan 2:21; 5:18
Yer. 43:11Yer 25:17, 19; 46:13; Ezk 29:19; 30:4, 18
Yer. 43:11Yer 44:13; Ezk 5:12
Yer. 43:12Yer 46:25
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 43:1-13

Yeremiya

43 Yeremiya akirangiza kubwira abantu bose ayo magambo ya Yehova, ni ukuvuga amagambo yose Yehova Imana yabo yari yamutumye kubabwira, 2 Azariya umuhungu wa Hoshaya, Yohanani+ umuhungu wa Kareya n’abagabo b’abibone bose, babwira Yeremiya bati: “Urabeshya. Yehova Imana yacu ntiyagutumye ngo uvuge uti: ‘ntimujye gutura muri Egiputa.’ 3 Ahubwo Baruki+ umuhungu wa Neriya ni we ukoshya, kugira ngo dufatwe n’Abakaludaya batwice cyangwa batujyane i Babuloni ku ngufu.”+

4 Nuko Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose n’abandi bantu bose banga kumvira ibyo Yehova avuga, ngo bagume mu gihugu cy’u Buyuda. 5 Ahubwo Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose, bajyana abantu bose b’i Buyuda bari basigaye, ni ukuvuga abari baragarutse gutura mu gihugu cy’u Buyuda, bavuye mu bihugu byose bari baratatanyirijwemo.+ 6 Bafashe abagabo, abagore, abana, abakobwa b’umwami n’abantu bose Nebuzaradani+ wayoboraga abarinda umwami yari yararetse ngo basigarane na Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu,+ umuhungu wa Shafani+ barabajyana, bajyana n’umuhanuzi Yeremiya na Baruki umuhungu wa Neriya. 7 Bajya mu gihugu cya Egiputa kuko batumviye ibyo Yehova yavuze, baragenda bagera i Tahapanesi.+

8 Hanyuma Yehova avugisha Yeremiya ari i Tahapanesi aramubwira ati: 9 “Fata amabuye manini uyahishe mu mbuga ishashemo amatafari iri mu irembo ry’inzu ya Farawo i Tahapanesi maze uyatwikirize ibumba Abayahudi bakureba. 10 Ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “ngiye gutumaho Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye.+ Nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe kandi azubaka ihema rye ry’abami.+ 11 Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara gikomeye, azicwa n’icyo cyorezo, uzaba akwiriye kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwa ku ngufu kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota, azicwa n’inkota.+ 12 Nzatwika amazu y’imana zo muri Egiputa+ kandi Nebukadinezari azatwika ayo mazu* maze imana zaho azijyane ku ngufu. Azifubika iki gihugu cya Egiputa nk’uko umwungeri* yifubika umwenda kandi azavayo amahoro.* 13 Azamenagura inkingi z’i Beti-shemeshi* mu gihugu cya Egiputa, atwike n’amazu* y’imana zo muri Egiputa.”’”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze