-
Yeremiya 41:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we bagarura abasigaye bose, babambuye Ishimayeli umuhungu wa Netaniya wari warabavanye i Misipa, amaze kwica Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu. Bagaruye abagabo, abasirikare, abagore, abana n’abakozi b’ibwami, babavanye i Gibeyoni.
-
-
Yeremiya 42:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 Hanyuma abayobozi b’ingabo bose na Yohanani+ umuhungu wa Kareya, Yezaniya umuhungu wa Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku muntu ukomeye, baraza 2 babwira umuhanuzi Yeremiya bati: “Turakwinginze, umva icyo dushaka kukwisabira: Usenge udusabira kuri Yehova Imana yawe, usabire aba bantu basigaye bose, kuko twasigaye turi bake kandi twarahoze turi benshi cyane,+ nk’uko nawe ubibona. 3 Yehova Imana yawe atubwire inzira dukwiriye kunyuramo n’icyo dukwiriye gukora.”
-