-
Gutegeka kwa Kabiri 4:33, 34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Ese hari abandi bantu bigeze bumva ijwi ry’Imana rivugira hagati mu muriro nk’uko mwe mwaryumvise, maze bagakomeza kubaho?+ 34 Cyangwa hari abandi bantu Imana yagerageje gufata ngo ibagire abayo ikabakura mu kindi gihugu ikoresheje ibigeragezo, ibimenyetso, ibitangaza,+ intambara,+ ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye n’ibikorwa biteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa, namwe ubwanyu mubyirebera?
-