-
Yosuwa 9:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Igihe abami bose bategekaga mu burengerazuba bwa Yorodani+ bumvaga ibyabaye, ni ukuvuga abo mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela, akarere kose kari ku nkombe z’Inyanja Nini,*+ n’aharebana na Libani, ari bo Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi,+ 2 bishyize hamwe kugira ngo barwanye Yosuwa na Isirayeli.+
-
-
Yosuwa 9:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Baramusubiza bati: “Duturutse mu gihugu cya kure+ bitewe n’uko twumvise izina rya Yehova Imana yawe, kuko twumvise gukomera kwe n’ibyo yakoreye muri Egiputa byose,+ 10 ndetse n’ibintu byose yakoreye abami babiri b’Abamori bo mu burasirazuba bwa Yorodani,* ari bo Sihoni+ umwami w’i Heshiboni na Ogi+ umwami w’i Bashani wabaga muri Ashitaroti.
-