ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 13:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Nuko Aburamu akomeza kuba mu mahema. Nyuma yaho ajya gutura mu biti binini by’i Mamure,+ biri i Heburoni.+ Ahageze yubakira Yehova igicaniro.+

  • Intangiriro 23:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Hanyuma Aburahamu ashyingura umurambo w’umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure, ari ho i Heburoni, mu gihugu cy’i Kanani.

  • Kubara 13:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Bazamutse i Negebu bagera i Heburoni.+ Icyo gihe Ahimani, Sheshayi na Talumayi,+ ari bo bahungu ba Anaki,+ ni ho bari batuye. Heburoni yari yarubatswe habura imyaka irindwi ngo Sowani yo muri Egiputa yubakwe.

  • Yosuwa 10:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nuko Adoni-sedeki umwami w’i Yerusalemu atuma kuri Hohamu umwami w’i Heburoni,+ Piramu umwami w’i Yaramuti, Yafiya umwami w’i Lakishi no kuri Debiri umwami wa Eguloni ati:+ 4 “Nimuze mumfashe dutere Gibeyoni kuko yasezeranye na Yosuwa n’Abisirayeli ko bazabana mu mahoro.”+

  • Yosuwa 15:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Yosuwa yahaye Kalebu+ umuhungu wa Yefune umurage aho abakomoka kuri Yuda bari batuye nk’uko Yehova yari yarabimutegetse, amuha Kiriyati-aruba, ni ukuvuga Heburoni.+ (Aruba yari papa wa Anaki.)

  • Yosuwa 21:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Nanone bahaye abahungu ba Aroni umutambyi, umujyi wo guhungiramo, ari wo Heburoni+ n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Babahaye na Libuna+ n’amasambu yaho,

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze