-
Abalewi 26:14-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “‘Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mategeko yose,+ 15 mugasuzugura amabwiriza yanjye,+ mukanga cyane ibyo mbategeka kandi ntimukurikize amategeko yanjye yose kugeza ubwo mwica isezerano ryanjye,+ 16 dore uko nanjye nzabagenza: Nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu kandi muhinde umuriro. Nzatuma amaso yanyu atareba neza kandi mumererwe nabi cyane. Muzahingira imyaka ubusa kuko ibyo muzahinga bizaribwa n’abanzi banyu.+ 17 Nzabahagurukira ntume abanzi banyu babatsinda.+ Ababanga bose bazabasiribanga+ kandi muzahunga nta wubirukanye.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 28:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu, ngo mwitondere amabwiriza n’amategeko yose mbategeka uyu munsi, dore ibyago byose bizabageraho:+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 28:63Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 “Nk’uko Yehova yishimiye kubagirira neza kandi agatuma muba benshi, ni ko Yehova azishimira kubarimbura mugashiraho. Muzashira mu gihugu mugiye kwigarurira.
-