-
Gutegeka kwa Kabiri 31:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Muzateranyirize hamwe abantu bose,+ abagabo, abagore, abana n’abanyamahanga bari mu mijyi yanyu, kugira ngo batege amatwi kandi bige, bityo batinye Yehova Imana yanyu kandi bakurikize ibintu byose biri muri aya mategeko. 13 Ibyo bizatuma abana babo batamenye ayo Mategeko, batega amatwi,+ bityo bige gutinya Yehova Imana yanyu mu minsi yose muzamara mu gihugu mugiye kwinjiramo, mumaze kwambuka Yorodani kugira ngo mugituremo.”+
-
-
Abacamanza 2:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cy’abakuru b’Abisirayeli bakomeje kubaho Yosuwa amaze gupfa, ni ukuvuga abari barabonye ibintu bikomeye byose Yehova yakoreye Abisirayeli.+
-