-
Yosuwa 15:16-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Kalebu aravuga ati: “Umuntu uri butsinde Kiriyati-seferi akayifata, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” 17 Nuko Otiniyeli+ umuhungu wa Kenazi+ wavukanaga na Kalebu, afata uwo mujyi. Maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.+ 18 Akisa agiye kujya ku mugabo we Otiniyeli, yinginga uwo mugabo we ngo asabe papa we Kalebu isambu. Nuko Akisa ava ku ndogobe* maze Kalebu aramubaza ati: “Urifuza iki?”+ 19 Akisa aramusubiza ati: “Mpa umugisha, kuko isambu wampaye ari iyo mu majyepfo.* Umpe na Guloti-mayimu.”* Nuko amuha Guloti ya Ruguru na Guloti y’Epfo.
-