-
1 Abami 18:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Nuko bafata cya kimasa kikiri gito bari bahisemo barakibaga. Bahera mu gitondo bageza saa sita basenga Bayali bavuga bati: “Bayali we, dusubize!” Ariko ntihagira ijwi bumva kandi ntihagira ubasubiza.+ Bakomeza kuzenguruka igicaniro bari bubatse basimbagurika. 27 Bigeze nka saa sita, Eliya atangira kubaserereza ati: “Nimuhamagare cyane. Erega ni imana,+ ishobora kuba hari ibyo iri gutekereza cyangwa se yagiye kwituma.* Cyangwa ishobora kuba isinziriye, mukaba mugomba kuyikangura!”
-
-
Zab. 115:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga.+
Bifite amaso ariko ntibishobora kureba.
-