2 Ubufindo bwerekanye abari basigaye bakomoka mu muryango wa Manase hakurikijwe imiryango yabo. Abo ni abakomoka kuri Abiyezeri,+ kuri Heleki, kuri Asiriyeli, kuri Shekemu, kuri Heferi no kuri Shemida. Abo ni bo bagabo bakomoka kuri Manase umuhungu wa Yozefu, hakurikijwe imiryango yabo.+