-
Abacamanza 3:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Igihe Abisirayeli batakiraga Yehova ngo abatabare,+ Yehova yabahaye umuntu wo kubatabara+ ari we Otiniyeli,+ umuhungu wa Kenazi murumuna wa Kalebu. 10 Umwuka wa Yehova uza kuri Otiniyeli+ aba umucamanza wa Isirayeli. Nuko agiye ku rugamba Yehova atuma atsinda Kushani-rishatayimu umwami wa Mezopotamiya.
-
-
Abacamanza 4:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko Debora abwira Baraki ati: “Haguruka, kuko uyu munsi Yehova agiye gutuma utsinda Sisera. Wizere ko Yehova ari we ukuyoboye.” Baraki amanuka Umusozi wa Tabori ari kumwe na ba bagabo 10.000.
-