ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 11:16, 17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Yehova asubiza Mose ati: “Ntoranyiriza abayobozi b’Abisirayeli 70, abo uzi neza ko ari abayobozi n’abatware,+ ubazane ku ihema ryo guhuriramo n’Imana muhahagarare. 17 Nzamanuka+ mpavuganire nawe,+ mbahe umwuka wera+ nk’uwo naguhaye maze bagufashe gusohoza inshingano itoroshye yo kwita kuri aba bantu, kugira ngo udakomeza kubitaho wenyine.+

  • Abacamanza 6:34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 Umwuka wa Yehova uza* kuri Gideyoni,+ nuko avuza ihembe+ maze abakomoka kuri Abiyezeri+ bifatanya na we.

  • Abacamanza 11:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Umwuka wa Yehova uza kuri Yefuta,+ anyura i Gileyadi no mu karere k’abakomoka kuri Manase, agera i Misipe y’i Gileyadi,+ avuyeyo ajya gutera Abamoni.

  • Abacamanza 14:5, 6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Nuko Samusoni amanukana n’ababyeyi be bajya i Timuna. Ageze ku mirima y’imizabibu y’i Timuna abona intare ije imutontomera. 6 Umwuka wa Yehova utuma agira imbaraga+ maze iyo ntare ayicamo kabiri nk’uko umuntu yaca umwana w’ihene mo kabiri, nta kindi kintu akoresheje. Icyakora ntiyabibwiye ababyeyi be.

  • Abacamanza 15:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1 Samweli 11:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana utuma agira imbaraga,+ nuko ararakara cyane.

  • 1 Samweli 16:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Samweli afata ihembe ryarimo amavuta+ ayamusukaho bakuru be babireba. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova utuma Dawidi agira imbaraga.+ Nyuma yaho Samweli asubira i Rama.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 15:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nuko umwuka w’Imana uza kuri Azariya umuhungu wa Odedi.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze