-
Abacamanza 3:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Igihe Abisirayeli batakiraga Yehova ngo abatabare,+ Yehova yabahaye umuntu wo kubatabara+ ari we Otiniyeli,+ umuhungu wa Kenazi murumuna wa Kalebu. 10 Umwuka wa Yehova uza kuri Otiniyeli+ aba umucamanza wa Isirayeli. Nuko agiye ku rugamba Yehova atuma atsinda Kushani-rishatayimu umwami wa Mezopotamiya.
-
-
Abacamanza 14:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Samusoni amanukana n’ababyeyi be bajya i Timuna. Ageze ku mirima y’imizabibu y’i Timuna abona intare ije imutontomera. 6 Umwuka wa Yehova utuma agira imbaraga+ maze iyo ntare ayicamo kabiri nk’uko umuntu yaca umwana w’ihene mo kabiri, nta kindi kintu akoresheje. Icyakora ntiyabibwiye ababyeyi be.
-
-
1 Samweli 10:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Sawuli n’umugaragu we bava aho bajya ku musozi, ahura n’itsinda ry’abahanuzi. Umwuka w’Imana utuma agira imbaraga+ atangira guhanurana+ na bo. 11 Nuko abari bamuzi bose bamubonye ari kumwe n’abahanuzi ahanura, barabazanya bati: “Byagendekeye bite umuhungu wa Kishi? Ese Sawuli na we ni umuhanuzi?”
-