-
Abacamanza 2:20-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nuko Yehova arakarira Abisirayeli cyane,+ aravuga ati: “Kubera ko aba bantu bishe isezerano+ nagiranye na ba sekuruza ntibanyumvire,+ 21 nanjye nta bantu bo mu gihugu na kimwe mu byo Yosuwa atatsinze nzirukana.+ 22 Ibyo bizatuma ngerageza Abisirayeli, menye niba bazakomeza kumvira Yehova+ nk’uko ba sekuruza bamwumviraga.” 23 Nuko Yehova ntiyirukana abantu bo muri ibyo bihugu. Ntiyahise abirukana kandi ntiyari yaratumye Yosuwa abatsinda.
-