-
2 Abami 11:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko arebye abona umwami ahagaze iruhande rw’inkingi, nk’uko byari bisanzwe bigenda.+ Abakuru b’abasirikare n’abavuzaga impanda*+ bari bahagaze iruhande rw’umwami kandi abaturage bose bo mu gihugu bari bishimye bavuza impanda. Ataliya abibonye aca imyenda yari yambaye, arasakuza ati: “Muri abagambanyi! Mwangambaniye!”
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 12:39, 40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Bamaranye na Dawidi iminsi itatu barya kandi banywa, kuko abavandimwe babo bari babiteguye. 40 Nanone abari batuye hafi aho, kugeza ku bo mu ntara ya Isakari, iya Zabuloni n’iya Nafutali, bazanaga ibyokurya ku ndogobe, ku ngamiya, ku nyumbu* no ku nka. Bazanaga ifu, utugati dukozwe mu mbuto z’imitini, udukozwe mu mizabibu, bakazana divayi, amavuta, inka n’intama byinshi cyane, kuko muri Isirayeli hari ibyishimo.
-