-
1 Samweli 8:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Baramubwira bati: “Dore umaze gusaza kandi abahungu bawe ntibigana urugero rwawe. None rero, dushyirireho umwami ajye aducira imanza nk’uko bimeze mu bindi bihugu byose.”+
-
-
1 Samweli 10:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Samweli abwira abantu bose ati: “Ese mwabonye uwo Yehova yatoranyije?+ Nta wundi umeze nka we mu bantu bose?” Nuko abantu bose bavugira rimwe bati: “Umwami arakabaho!”
-
-
1 Samweli 11:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nyuma yaho, Samweli abwira abantu ati: “Nimuze tujye i Gilugali+ twongere dutangaze ko Sawuli ari umwami.”+ 15 Nuko abantu bose bajya i Gilugali, bagezeyo bimikira Sawuli imbere ya Yehova. Batambira imbere ya Yehova ibitambo bisangirwa*+ maze Sawuli n’Abisirayeli bose bakora umunsi mukuru, barishima cyane.+
-