-
Abalewi 11:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Utundi dusimba twose dufite amababa tw’amaguru ane, mujye mubona ko twanduye. 24 Utwo dusimba dushobora kubanduza. Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+
-
-
Abalewi 15:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “‘Uburiri bwose umuntu urwaye iyo ndwara azaryamaho buzaba bwanduye, kandi ikintu cyose azicaraho kizaba cyanduye. 5 Umuntu uzakora ku buriri bwe azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+
-
-
Abalewi 15:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “‘Umugabo nasohora intanga aziyuhagire umubiri wose. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+
-
-
Abalewi 15:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore maze uwo mugabo agasohora intanga, baziyuhagire. Bazaba banduye kugeza nimugoroba.+
-
-
Kubara 19:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Umuntu wese uzaba ari mu gasozi agakora ku muntu wicishijwe inkota cyangwa ku murambo cyangwa ku igufwa ry’umuntu cyangwa agakora ku mva, azamare iminsi irindwi yanduye.+
-