-
Abalewi 24:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Hejuru ya buri migati itandatu igerekeranye, uzashyireho umubavu utunganyijwe ube ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iyo migati.+ Ni ituro ritwikwa n’umuriro riturwa Yehova. 8 Ajye aritegura imbere ya Yehova+ kuri buri Sabato. Iryo ni isezerano rihoraho ngiranye n’Abisirayeli. 9 Izabe iya Aroni n’abahungu be+ kandi bajye bayirira ahera,+ kuko ari umugabane wera cyane w’umutambyi ukurwa ku maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova. Iryo ni itegeko rihoraho.”
-
-
Mariko 2:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Ariko arababwira ati: “Ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje kandi badafite ibyokurya?+ 26 Nk’uko inkuru ivuga iby’umutambyi mukuru Abiyatari+ ibigaragaza, icyo gihe Dawidi yinjiye mu nzu y’Imana arya imigati igenewe Imana,* ahaho n’abari kumwe na we kandi bitari byemewe n’amategeko ko hagira undi muntu uyirya uretse abatambyi.”+
-