ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 21:1-6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Dawidi agera i Nobu+ kwa Ahimeleki wari umutambyi, maze Ahimeleki aza kumwakira afite ubwoba, aramubaza ati: “Byagenze bite ko uri wenyine nta muntu muri kumwe?”+ 2 Dawidi asubiza Ahimeleki wari umutambyi ati: “Hari icyo umwami yantegetse gukora kandi yambwiye ati: ‘ntihagire umuntu n’umwe umenya icyo nagutumye n’icyo nagutegetse gukora.’ Njye n’abantu banjye twahanye gahunda y’aho turi buhurire. 3 None niba ufite imigati itanu uyimpe, cyangwa umpe ikindi kintu cyose ushobora kubona.” 4 Ariko umutambyi asubiza Dawidi ati: “Nta migati isanzwe mfite, keretse imigati yejejwe.+ Gusa nizere ko abantu bawe birinze abagore.”*+ 5 Dawidi asubiza umutambyi ati: “Igihe cyose najyaga ku rugamba, njye n’abantu banjye twakomezaga kwirinda abagore.+ Ubwo niba abantu banjye barakomezaga kuba abera bari mu butumwa busanzwe, urumva batarushaho kuba abera mu gihe bari mu butumwa bwihariye?” 6 Nuko umutambyi amuha imigati yejejwe,+ kuko nta yindi migati yari ihari uretse imigati igenewe Imana* yari yakuwe imbere ya Yehova uwo munsi, kugira ngo bayisimbuze imigati mishya.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze