-
2 Samweli 16:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Igihe Dawidi yamanukaga avuye hejuru kuri uwo musozi,+ yasanze Siba+ umugaragu wa Mefibosheti+ amutegereje. Yari yazanye indogobe ebyiri ziteguyeho ibyo kwicaraho, zikoreye imigati 200, utugati 100 dukozwe mu mbuto z’imizabibu, utugati 100 dukozwe mu mbuto zera mu gihe cy’izuba* n’ikibindi kinini cya divayi.+
-
-
2 Samweli 17:27-29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Dawidi akigera i Mahanayimu, Shobi umuhungu wa Nahashi w’i Raba+ y’Abamoni, Makiri+ umuhungu wa Amiyeli w’i Lodebari na Barizilayi,+ Umugileyadi w’i Rogelimu, 28 bazana ibyo kuryamaho, ibisorori binini, inkono z’ibumba, ingano zisanzwe, ingano zitwa sayiri, ifu, impeke zokeje, ibishyimbo, inkori* n’impeke zikaranze, 29 ubuki, amavuta, intama na foromaje. Ibyo byose babizaniye Dawidi n’abantu bari kumwe na we ngo babirye,+ kuko batekerezaga bati: “Abantu bananiriwe mu butayu, barashonje kandi bafite inyota.”+
-