-
1 Samweli 13:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Samweli abwira Sawuli ati: “Ibyo wakoze nta bwenge burimo. Ntiwumviye itegeko Yehova Imana yawe yagutegetse.+ Iyo uryumvira Yehova yari kuzatuma ubwami bwawe bukomeza gutegeka muri Isirayeli iteka ryose. 14 Ariko noneho ubwami bwawe buzamara igihe gito.+ Yehova azashaka umuntu ukora ibyo ashaka+ kandi Yehova azamuha inshingano yo kuyobora abantu be,+ kuko utumviye ibyo Yehova yagutegetse.”+
-
-
2 Samweli 6:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Dawidi asubiza Mikali ati: “Nabikoreye imbere ya Yehova wantoranyije akandutisha so n’abo mu rugo rwe bose, akanampa kuyobora Isirayeli,+ ni ukuvuga abantu ba Yehova. Ubwo rero sinzareka kwishimira imbere ya Yehova.
-