-
1 Ibyo ku Ngoma 17:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ni njye wagukuye aho waragiraga amatungo nkugira umuyobozi w’abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+ 8 Nzabana nawe aho uzajya hose+ kandi nzakuraho abanzi bawe bose.+ Nzatuma ugira izina rikomeye nk’iry’abantu bakomeye bo mu isi.+ 9 Nzaha abantu banjye, ari bo Bisirayeli ahantu ho kuba bahature kandi nta muntu uzongera kubabuza amahoro. Abantu babi ntibazongera kubagirira nabi nk’uko babigenzaga kera,+ 10 kuva igihe natoranyaga abacamanza kugira ngo bayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+ Nzakurinda abanzi bawe bose.+ Nanone icyo nakubwira ni uko ‘Yehova azatuma umuryango wawe ukomokamo abami.’*
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 28:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Icyakora Yehova Imana ya Isirayeli yantoranyije mu bo mu muryango wa papa bose kugira ngo mbe umwami wa Isirayeli kugeza iteka ryose.+ Imana yatoranyije Yuda ngo abe umuyobozi,+ mu muryango wa Yuda itoranya umuryango wa papa,+ mu bahungu ba papa iba ari njye itoranya ingira umwami wa Isirayeli yose.+
-