-
1 Samweli 17:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Dawidi yajyaga gukorera Sawuli, ariko akagaruka iwabo i Betelehemu kuragira intama+ za papa we.
-
-
1 Samweli 25:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Ubwo rero databuja, Yehova namara kugukorera ibintu byose byiza yagusezeranyije kandi akakugira umuyobozi wa Isirayeli,+
-
-
2 Samweli 7:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “ni njye wagukuye aho waragiraga amatungo,+ nkugira umuyobozi w’abantu banjye ari bo Bisirayeli.+ 9 Nzabana nawe aho uzajya hose+ kandi nzakuraho abanzi bawe bose.+ Nzatuma ugira izina rikomeye,+ nk’iry’abantu bakomeye bo ku isi. 10 Nzaha abantu banjye ari bo Bisirayeli ahantu ho kuba bahature kandi nta muntu uzongera kubabuza amahoro. Abantu babi ntibazongera kubagirira nabi nk’uko babigenzaga kera,+ 11 kuva igihe natoranyaga abacamanza+ kugira ngo bayobore abantu banjye ari bo Bisirayeli. Nzakurinda abanzi bawe bose.+
“‘“Nanone njye Yehova, nakubwiye ko njyewe Yehova nzatuma umuryango wawe ukomokamo abami.*+
-