-
1 Ibyo ku Ngoma 10:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli. Abisirayeli barabahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+ 2 Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli ari bo Yonatani, Abinadabu na Maliki-shuwa.+ 3 Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+ 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere kugira ngo bariya Bafilisitiya batakebwe bataza bakamfata, bakanyica nabi.”*+ Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+ 5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye, na we afata inkota ye arayiyicisha.
-