ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Sawuli n’abahungu be bapfa (1-14)

1 Ibyo ku Ngoma 10:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:1-5; 2Sm 1:21, 25

1 Ibyo ku Ngoma 10:2

Impuzamirongo

  • +1Ng 8:33

1 Ibyo ku Ngoma 10:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 26:9, 10

1 Ibyo ku Ngoma 10:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bakanyica urubozo.”

Impuzamirongo

  • +Abc 16:21, 23
  • +1Ng 10:13

1 Ibyo ku Ngoma 10:6

Impuzamirongo

  • +1Sm 31:6, 7

1 Ibyo ku Ngoma 10:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 28:4; 31:8-10

1 Ibyo ku Ngoma 10:9

Impuzamirongo

  • +Abc 16:23, 24

1 Ibyo ku Ngoma 10:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “urusengero.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 5:2

1 Ibyo ku Ngoma 10:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 11:1
  • +1Sm 31:11-13

1 Ibyo ku Ngoma 10:12

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:5; 21:12

1 Ibyo ku Ngoma 10:13

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:13; 15:22, 23
  • +Lew 20:6; 1Sm 28:7

1 Ibyo ku Ngoma 10:14

Impuzamirongo

  • +Rusi 4:17; 1Sm 13:14; 15:27, 28; 2Sm 5:3

Byose

1 Ngoma 10:11Sm 31:1-5; 2Sm 1:21, 25
1 Ngoma 10:21Ng 8:33
1 Ngoma 10:31Sm 26:9, 10
1 Ngoma 10:4Abc 16:21, 23
1 Ngoma 10:41Ng 10:13
1 Ngoma 10:61Sm 31:6, 7
1 Ngoma 10:81Sm 28:4; 31:8-10
1 Ngoma 10:9Abc 16:23, 24
1 Ngoma 10:101Sm 5:2
1 Ngoma 10:111Sm 11:1
1 Ngoma 10:111Sm 31:11-13
1 Ngoma 10:122Sm 2:5; 21:12
1 Ngoma 10:131Sm 13:13; 15:22, 23
1 Ngoma 10:13Lew 20:6; 1Sm 28:7
1 Ngoma 10:14Rusi 4:17; 1Sm 13:14; 15:27, 28; 2Sm 5:3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 10:1-14

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

10 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli. Abisirayeli barabahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+ 2 Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli ari bo Yonatani, Abinadabu na Maliki-shuwa.+ 3 Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+ 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere kugira ngo bariya Bafilisitiya batakebwe bataza bakamfata, bakanyica nabi.”*+ Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+ 5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye, na we afata inkota ye arayiyicisha. 6 Uko ni ko Sawuli, abahungu be batatu n’abo mu muryango we bose bapfiriye rimwe.+ 7 Abisirayeli bari batuye mu kibaya babonye ko abantu bose bahunze kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu mijyi yabo barahunga. Nuko Abafilisitiya baraza bayituramo.

8 Ku munsi ukurikiyeho, Abafilisitiya baje kwambura abapfuye ibyo bari bafite, basanga Sawuli n’abahungu be bapfiriye ku Musozi wa Gilibowa.+ 9 Bamwambuye ibyo yari afite, bamuca umutwe bafata n’intwaro ze maze bohereza abantu mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo babitangarize ibigirwamana byabo+ n’abaturage babo. 10 Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu y’imana yabo, umutwe we bawumanika ku nzu* ya Dagoni.+

11 Abaturage bose b’i Yabeshi+ y’i Gileyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli byose,+ 12 abasirikare bose bajya gufata umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be. Bayijyana i Yabeshi, amagufwa yabo bayashyingura munsi y’igiti kinini cy’i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi batarya batanywa.

13 Uko ni ko Sawuli yapfuye azize ko yahemukiye Yehova kuko yanze kumvira ibyo Yehova+ yamubwiye kandi akajya gushikisha ku mushitsi,+ 14 aho kugisha inama Yehova. Ni cyo cyatumye Imana imwica, ikamusimbuza Dawidi umuhungu wa Yesayi akaba ari we uba umwami.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze