-
1 Samweli 18:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Bukeye bwaho, umwuka mubi uturutse ku Mana uza kuri Sawuli,+ atangira gukora ibintu bidasanzwe* ari mu nzu iwe, Dawidi na we arimo acuranga inanga+ nk’uko yari asanzwe abigenza. Icyo gihe, Sawuli yari afite icumu,+ 11 nuko atera Dawidi iryo cumu+ yibwira ati: “Reka mufatanye n’urukuta!” Ariko Dawidi amukwepa inshuro ebyiri zose.
-
-
1 Samweli 20:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti muri Rama, araza abaza Yonatani ati: “Nakoze iki?+ Ikosa nakoze ni irihe? Ni iki nakoreye papa wawe gituma ashaka kunyica?”
-
-
1 Samweli 23:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Igihe Dawidi yari i Horeshi mu butayu bwa Zifu, yari azi ko* Sawuli yamushakishaga kugira ngo amwice.
-