-
1 Samweli 7:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Isanduku yamaze igihe kirekire i Kiriyati-yeyarimu, ni ukuvuga imyaka 20 kandi Abisirayeli bose batangira kugarukira Yehova.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 13:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko Dawidi ajya inama n’abayoboraga abantu ibihumbi n’abayoboraga abantu amagana n’abandi bayobozi bose.+ 2 Abwira Abisirayeli bose ati: “Niba mubona bikwiriye kandi byemewe na Yehova Imana yacu, reka dutume ku bandi bavandimwe bacu bo mu ntara za Isirayeli zose no ku batambyi n’Abalewi bari mu mijyi+ ifite amasambu, badusange, 3 maze tugarure Isanduku+ y’Imana yacu.” Byatewe n’uko itari yaritaweho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Sawuli.+ 4 Abari aho bose bavuga ko bagiye kubigenza batyo, kuko bose babonaga ko bikwiriye. 5 Nuko Dawidi ateranyiriza Abisirayeli bose hamwe, kuva ku ruzi* rwa Egiputa kugeza i Lebo-hamati,*+ kugira ngo bakure Isanduku y’Imana y’ukuri i Kiriyati-yeyarimu.+
-