-
1 Samweli 6:21-7:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Hanyuma bohereza intumwa ku baturage b’i Kiriyati-yeyarimu+ barababwira bati: “Abafilisitiya bagaruye Isanduku ya Yehova, nimuze muyitware.”+
7 Nuko abaturage b’i Kiriyati-yeyarimu baraza bazamukana Isanduku ya Yehova, bayijyana mu rugo rwa Abinadabu+ wari utuye ku musozi maze beza umuhungu we Eleyazari kugira ngo ajye arinda Isanduku ya Yehova.
-
-
2 Samweli 6:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Dawidi yongera guteranyiriza hamwe abasirikare 30.000 bari intwari kurusha abandi mu ngabo za Isirayeli. 2 Hanyuma Dawidi n’abantu bose bari kumwe na we bajya i Bayale-yuda kuzana Isanduku y’Imana y’ukuri.+ Imbere yayo ni ho abantu baza, bagasingiza izina rya Yehova nyiri ingabo,+ wicara hejuru* y’abakerubi.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 15:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Dawidi ateranyiriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, kugira ngo bajye kuzana Isanduku ya Yehova bayishyire ahantu yari yarayiteguriye.+
-