-
1 Ibyo ku Ngoma 13:6-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Dawidi n’Abisirayeli bose barazamuka bajya i Bala,+ ni ukuvuga i Kiriyati-yeyarimu mu Buyuda, gukurayo Isanduku y’Imana y’ukuri Yehova, wicaye ku ntebe ye hejuru* y’Abakerubi.+ Imbere yayo ni ho abantu basengera. 7 Ariko bashyira Isanduku y’Imana y’ukuri ku igare rishya,+ bayikura mu nzu ya Abinadabu kandi Uza na Ahiyo, ni bo bari bayoboye iryo gare.+ 8 Dawidi n’Abisirayeli bose bishimira imbere y’Imana y’ukuri n’imbaraga zabo zose, baririmba, bacuranga inanga, ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya, amashako,*+ ibyuma bitanga ijwi ryirangira+ n’impanda.*+ 9 Ariko bageze ku mbuga ya Kidoni, bahuriraho imyaka, Uza arambura ukuboko afata Isanduku, kuko inka zari zigiye kuyigusha. 10 Nuko Yehova arakarira Uza cyane, amwicira aho kubera ko yari yarambuye ukuboko kwe agafata Isanduku.+ Apfira aho imbere y’Imana.+ 11 Ariko Dawidi ababazwa cyane* no kuba Yehova arakariye Uza. Aho hantu bahita Peresi-uza kugeza n’uyu munsi.
-
-
Zab. 80:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
80 Mwungeri wa Isirayeli, tega amatwi,
Wowe uyobora abantu ba Yozefu nk’umukumbi.+
-