-
1 Ibyo ku Ngoma 16:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nuko bazana Isanduku y’Imana y’ukuri bayishyira mu ihema Dawidi yari yarayubakiye.+ Hanyuma batambira imbere y’Imana y’ukuri+ ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* 2 Dawidi arangije gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,+ asabira abantu umugisha mu izina rya Yehova. 3 Nanone agaburira Abisirayeli bose, ni ukuvuga abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati ufite ishusho y’uruziga, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mbuto z’imizabibu.
-