-
2 Samweli 6:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko bazana Isanduku ya Yehova bayishyira mu mwanya wayo mu ihema Dawidi yari yarayishingiye.+ Hanyuma Dawidi atambira imbere ya Yehova+ ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa.*+ 18 Dawidi arangije gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, asabira abantu umugisha mu izina rya Yehova nyiri ingabo. 19 Nanone agaburira abantu bose, ni ukuvuga Abisirayeli bose, abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati ufite ishusho y’uruziga, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mbuto z’imizabibu, hanyuma buri wese ajya iwe.
-
-
1 Abami 8:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Umwami Salomo n’Abisirayeli, ni ukuvuga abari bitabiriye ubutumire bwe bose, bari imbere y’Isanduku. Nuko batamba ibitambo by’inka n’intama+ byinshi cyane bitabarika.
-