-
1 Abami 8:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Yehova yashohoje iryo sezerano, nsimbura papa wanjye Dawidi nicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli, nk’uko Yehova yabisezeranyije. Nanone nubakiye Yehova Imana ya Isirayeli inzu yitirirwa izina rye,+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 17:11-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “‘“Nupfa ugasanga ba sogokuruza bawe, nzafata ugukomokaho, ni ukuvuga umwe mu bahungu bawe,+ mugire umwami kandi nzatuma ubwami bwe bukomera.+ 12 Ni we uzanyubakira inzu+ kandi nzatuma ubwami bwe bugumaho iteka ryose.+ 13 Nzamubera papa kandi na we azambera umwana.+ Nzakomeza kumukunda+ urukundo rwanjye rudahemuka kandi sinzamuta nk’uko naretse uwakubanjirije.+ 14 Nzamugira umuyobozi w’inzu yanjye, mugire umwami kandi ubutegetsi bwe buzahoraho iteka ryose.”’”+
-
-
Zab. 132:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Yehova yarahiye Dawidi,
Kandi ni ukuri ntazisubiraho. Yaravuze ati:
“Umwe mu bagukomokaho,
Nzamwicaza ku ntebe yawe y’ubwami.+
-
-
Matayo 22:42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 “Ibya Kristo mubitekerezaho iki? Akomoka kuri nde?” Baramusubiza bati: “Akomoka kuri Dawidi.”+
-
-
Ibyakozwe 2:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Ariko kubera ko yari umuhanuzi kandi akaba yari azi ko Imana yamurahiye ko uzamukomokaho azamusimbura akaba umwami,+
-