ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 8:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 None Yehova Mana ya Isirayeli, uzasohoze ibyo wasezeranyije papa wanjye Dawidi, umugaragu wawe, igihe wavugaga uti: ‘Abana bawe nibitwara neza kandi bakumvira ibyo mbategeka* nk’uko wabigenje, ntihazabura umuntu ugukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’+

  • Zab. 89:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 “Waravuze uti: ‘nagiranye isezerano n’uwo natoranyije.’+

      Kandi narahiye umugaragu wanjye Dawidi nti:+

       4 ‘Nzatuma abagukomokaho bahoraho+ kugeza iteka,

      Kandi ntume ubwami bwawe buhoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.’”+ (Sela)

  • Zab. 89:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Nabonye umugaragu wanjye Dawidi,+

      Kandi namusutseho amavuta yanjye yera.+

  • Zab. 89:36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 36 Abamukomokaho bazahoraho iteka ryose.+

      Ubwami bwe buzahoraho nk’uko izuba rihoraho.+

  • Yesaya 9:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Ubutegetsi bwe buzakwira hose

      Kandi amahoro ntazagira iherezo+

      Ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe,

      Kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikire

      Akoresheje ubutabera+ no gukiranuka,+

      Uhereye ubu ukageza iteka ryose.

      Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.

  • Yeremiya 33:20, 21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 “Uku ni ko Yehova avuga ati: ‘niba mushobora gukuraho isezerano ryanjye ry’amanywa n’isezerano ryanjye ry’ijoro, ku buryo amanywa n’ijoro bitabaho mu gihe cyabyo,+ 21 ubwo n’isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawidi na ryo ryaba rishobora kwicwa+ maze ntagire umuhungu utegeka ari umwami yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ kimwe n’isezerano nagiranye n’abatambyi b’Abalewi bankorera.+

  • Matayo 9:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Yesu avuyeyo, abagabo babiri bafite ubumuga bwo kutabona+ baramukurikira basakuza cyane bati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe.”

  • Luka 1:69
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 69 Yaduhaye umukiza ufite imbaraga*+ ukomoka mu muryango w’umugaragu w’Imana Dawidi.+

  • Ibyakozwe 2:30, 31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Ariko kubera ko yari umuhanuzi kandi akaba yari azi ko Imana yamurahiye ko uzamukomokaho azamusimbura akaba umwami,+ 31 yabonye mbere y’igihe ko Kristo azazuka kandi arabivuga. Yavuze ko atarekewe mu Mva cyangwa ngo umubiri we ubore.+

  • Ibyakozwe 13:22, 23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Imaze kumuvanaho, yabahaye Dawidi ngo abe umwami.+ Uwo yamuvuzeho igira iti: ‘nabonye Dawidi umuhungu wa Yesayi.+ Ni umuntu ukora ibyo nshaka.*+ Ni we uzakora ibyo nifuza byose.’ 23 Nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, mu bakomotse kuri uwo muntu haturutsemo umukiza wa Isirayeli, ari we Yesu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze