-
1 Ibyo ku Ngoma 17:23-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 None rero Yehova, isezerano wampaye njye umugaragu wawe n’iryo wahaye umuryango wanjye uzarisohoze kugeza iteka ryose, ukore ibyo wavuze.+ 24 Izina ryawe rizahoreho* kandi ryubahwe+ iteka ryose kugira ngo abantu bajye bavuga bati: ‘Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli ni Imana ya Isirayeli,’ kandi umuryango wanjye, njyewe umugaragu wawe, ube umuryango ukomeye imbere yawe.+ 25 Wowe Mana yanjye wangaragarije impamvu ushaka ko umuryango wanjye ukomokamo abami.* Ni yo mpamvu njye umugaragu wawe ngize ubutwari bwo kugutura iri sengesho. 26 Wowe Yehova, uri Imana y’ukuri kandi wasezeranyije umugaragu wawe ibi bintu byiza. 27 Ubwo rero, uhe umugisha umuryango wanjye kandi ukomeze kuba imbere yawe iteka ryose, kuko wowe Yehova wawuhaye umugisha kandi umuryango wanjye uzahorana umugisha iteka ryose.”
-