ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 7:25-29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 “None rero Yehova Mana, isezerano wampaye njye umugaragu wawe n’iryo wahaye umuryango wanjye,* uzarisohoze kugeza iteka ryose, ukore ibyo wavuze.+ 26 Izina ryawe rihabwe icyubahiro iteka ryose,+ kugira ngo abantu bajye bavuga bati: ‘Yehova nyiri ingabo ni Imana ya Isirayeli,’ kandi umuryango wanjye, njyewe umugaragu wawe, ube umuryango ukomeye imbere yawe.+ 27 Kuko wowe Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli, wabwiye umugaragu wawe uti: ‘nzatuma umuryango wawe ukomokamo abami.’*+ Ni yo mpamvu njye umugaragu wawe, ngize ubutwari* bwo gusenga iri sengesho. 28 None rero Yehova, Mwami w’Ikirenga, uri Imana y’ukuri kandi amagambo wavuze ni ukuri.+ Nanone wansezeranyije ibi bintu byiza byose njye umugaragu wawe. 29 Ubwo rero uhe umugisha umuryango wanjye kandi ukomeze kuba imbere yawe iteka ryose,+ kuko wowe Yehova Mwami w’Ikirenga, wabisezeranyije kandi kubera ko utanga umugisha, umuryango w’umugaragu wawe uzahabwa umugisha iteka ryose.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze