-
Kuva 21:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho. Uciye undi ikiganza na we bazamuce ikiganza. Uciye undi ikirenge na we bazamuce ikirenge.+
-
-
Yobu 31:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Niba narararikiye undi mugore,+
Ngahora nshakisha uko nakwigarurira umugore wa mugenzi wanjye,+
10 Umugore wanjye azasye ibinyampeke abisera undi mugabo,
Kandi azagirane imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.+
11 Iyo yaba ari imyitwarire iteye isoni,
Kandi ryaba ari ikosa naba nkwiriye guhanirwa n’abacamanza.+
-
-
Yobu 34:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Kuko Imana izaha umuntu imigisha ikurikije ibikorwa bye.+
Nanone izatuma agerwaho n’ingaruka z’ibyo yakoze.
-